Bahuha ibikonje n'ibishyushye :

Kera Impyisi yigeze kugendana n'umugabo Bagira bagiye gufata igihe ibwami,
bageze mu nzira imvura irabanyagira irababoza.

Kubw'amahirwe babona aho bikinga, noneho wa mugabo (dore ko nta mugore wafataga igihe) atangira guhuha ku ntoki, ariko azikaraga.

Impyisi, iti «ese uri mu biki?» Umugabo, ati «ndi guhuha intoki ngo ndebe ko zashyuha».

Aho imvura igenjereje amaguru make bakomeza urugendo, bumaze kwira bajya gushaka icumbi.

Bacumbika kwa Bucyanayandi, basanga batetse inyama babaha umufa ushyushye
cyane ngo ubamaremo imbeho.

Bagira aba afashe imbehe atangira guhuha.

Impyisi, iti «noneho se kandi urahuha iki?»

Bagira, ati «ndagira ngo uyu mufa uhore mbone uko nywunywa».

Imbyisi iramwitegereza, iti «ndumiwe burya abantu muraruhije.

None se koko muhuha ibikonje, mugahuha n'ibishyushye? Ahaaa!!!!!!!!!!!!»